REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’I BURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO ISHUSHO Y’UBUREZI MU KARERE KA NGORORERO Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, gafite imirenge 13,utugari 73,imidugudu 419. Gafite ibigo by’amashuri 121 harimo 69 by’amashuri abanza gusa , 34 bya 9&12ybe, 9 by’amashuri yisumbuye na 9 by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro . A banyeshuri mu mashuri y’inshuke 11408, mu mashu ri abanza 78,889, mu mashuri yisumbuye 15,159 na 2347 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. 1. U ko ubucucike buhagaze mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Mu mashuri y’incuke bitewe no kutagira ibyumba by’amashuri bihagije ahenshi abana bicara ari babiri ku ntebe (chaise) aho ziri,ahatari intebe bicara ku mikeka. Ahatari ibyumba by’amashuri ku kigo k’ishuri hakoreshwa insengero. Mu mashuri abanza muri rusange ubucucike bugaragara cyane mu mwaka wa kane n’uwa gatanu bitewe na gahunda ya single shift yatumye ibyumba biba bike. Ku bindi bigo hagenda haboneka ubucucike mu myaka itandukanye (urugero : EP GATOVU hari abanyeshuri 75 mu cyumba, EP KABINGO ni 78 mu cyumba kimwe, GS RUSUSA 63 mu cyumba kimwe ,GS RWILI 102 mu cyumba, GS KAVUMU A 83 mu cyumba kimwe muri P3). Mu mashuri yisumbuye ubucukike buri mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu bitewe n’abana benshi bagiye mu mashuri yisumbuye mu myaka itatu ishize , (urugero: GS KANOGO ni 75 mu cyumba muri S1,GS RUHUNGA C 70 mu cyumba muri S1, GS RWILI 60 mu cyumba muri S1 ,GS KIGALI 76 mu cyumba muri S2, GS RUSUSA 73 mu cyumba muri S3. 2. U mubare w’abana bagejeje igihe cyo kwiga amashuri y’inshuke n’umubare w’abari mu ishuri Abari mu mashuri y’in shuke ni abahungu 5517, abakobwa 5891 bose ni 11408. Haracyegeranywa imibare y’abana bagombye kujya mu mashuri y’inshuke kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bose bajyeyo. 3. Uko integanyanyigisho yubahirizwa mu gihe cyo gutegura amasomo no mu gihe cyo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ; Integanyanyigisho irubahirizwa. Abarimu bakora isaranganyamasomo (scheme of work) n’imbata y’isomo ( lesson plan) bishingiye ku nteganyanyigisho. Mu kwigisha hakoreshwa uburyo bwo kwigisha bushingiye ku munyeshuri. Uburyo bwo kubaza (assessment) bushingiye ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi (Comprehensive assessment).
bitewe n’amahugurwa Gusa integanyanyigisho ntirubahirizwa 100% ku barimu n’imfashanyigisho bidahagije . 4. uko Iteka rya Minisitiri nº006/2016 ryo kuwa 08/01/2016 rigena inyigisho zigishwa, amasaha y’ingengabihe n’ururimi rwigishw amo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayihariye ryubahirizwa ; I nyigisho zirubahirizwa, amasaha y’ingengabihe ndetse n’indimi zikoreshwa birubahirizwa. Gusa mu mashuri yigenga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bigisha mu cyongereza uretse isomo ry’Ikinyarwanda. 5. uko ubwitabire bw’abarimu buhagaze n’impamvu z’ingenzi zikunda gutuma basiba akazi; A barimu bitabira akazi kandi ku gihe,uretse ko hari abakererwa n’abasiba. Abasiba akazi baba bafite impamvu zamenyeshejwe abayobozi b’ibigo by’amashuri . Abasiba nta mpamvu bakarakurikiranwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Zimwe mu mpamvu zituma abarimu basiba ni izi zikurikira: Kurwaza abana ku bagore, kujya kuri banki gushaka inguzanyo zitandukanye ( inguzanyo y’igihe kirekire (credit ordinaire), ing uzanyo ku mushahara (avance sur salaire), ingoboka ( emergence loan),imanurambabura (decouvert),uburwayi, inama zinyuranye bit ewe n’inshingano zitandukanye (Inama Njyanama, Abunzi, Komi te y’ubuzima mu bigo nderabuzima, Inama z’ubutegetsi mu bigo bitanduka nye, … ) ibibazo by’imiryango (social issues),….. 6. uko ubwitabire bw’abanyeshuri buhagaze n’impamvu z’ingenzi zituma basiba ishuri ; Abanyeshuri bitabira ishuri kuri 98%. Zimwe mu mpamvu zituma abanyeshuri basiba ni izi zikurikira: kutagira ibikoresho by’ishuri, kujya guk orera amafaranga, gusigarana abana barumuna babo, ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo ku bu ryo batamenya ko basibye ishuri. 7. uko imibare y’abana bata ishuri ihagaze mu mashuri y’in shuke, abanza n’ayisumbuye ; Abanyeshuri bataye ishuri muri 2019: Amashuri abanza: 1161, amashuri yisumbuye: 459, bose 1620 Impamvu zitera abana guta ishuri muri rusange ni izi zikurikira: 1. Ubukene bw’imiryango butuma abana bajya gushaka akazi hirya no hino 2. Amakimbirane mu miryango bituma abana batabona ibikoresho by’ishuri bakagira n’imibereho mibi 3. Imiryango yimukira mu tundi turere bikaba bitoroshye kumenya ko biga 4. Urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 5. Imyumvire mike y’ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo ku buryo iyo batagiye kwiga batabikurikirana ngo babifatire ikemezo cyo kubohereza ku ishuri
Ingamba zo gukumira guta ishuri: Gushishikariza ababyeyi gushaka imirimo ibyara inyungu kugira ngo abana babo bage ku ishuri aho kujya gukorera amafaranga Gukora ubukangurambaga ku bantu bakoresha abana bataye ishuri bakabohereza ku ishuri, abatabikoze bakabihanirwa Gukumira abana barema amasoko Gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu miryango Gusaba abayobozi b’ibigo by’amashu ri gushaka uburyo bwo kugoboka abana bava mu miryango ikennye batagira ibikoresho by’ishuri Gukomeza gukangurira ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo Gusaba Leta gufasha Akarere hakubakwa ibigo by’amashuri bishya mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku ishuri Gukomeza guteza imbere gahunda ya school feeding 8. Uko gufatira ifunguro ku ishuri bihagaze ku banyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12 ; Uko ubwitabire bwa gahunda ya school feeding muri 9&12ybe bwari buhagaze mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2019: Ibigo by’amashuri biri muri gahunda ya school feeding: 3 6 Abanyeshuri bagomba gufata ifunguro rya saa sita: 13,395 Abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita : 11,448 bangana na 85% Abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri: 8285 Abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita mu rugo: 3163 Abanyeshuri badafata ifunguro rya saa sita: 1947 bangana na 15% Ibibazo biri muri gahunda ya school feeding: 1. Imyumvire y’ababyeyi bamwe ikiri hasi kuri gahunda ya school feeding aho badatangira abana babo umusanzu usabwa 2. Abanyeshuri bavuga ko bafatira ifunguro rya saa sita mu rugo hakaba nta wakwemeza ko barifata cyangwa batarifata 3. Abana baturuka mu miryango ikennye badashobora kubona umusanzu usabwa bityo ntibafate ifunguro saa sita 4. Aho gutekera hatameze neza 5. Aho kurira hadakwiye kuko ahenshi abanyeshuri barira mu byumba by’amashuri bikaba ari nabyo bigiramo harimo n’abatariye
Ingamba zo guteza imbere gahunda ya school feeding : Gukomeza gukangurira ababyeyi gutanga umusanzu wa school feeding Gukangurira ababyeyi gushaka imirimo ibyara inyungu kugira ngo babone aho bakura umusanzu wa school feeding Gusaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa kubaka ibikoni n’aho gufatira ifunguro ku bigo bya 9&12ybe. 9. Uruha re rw’ababyeyi mu kunganira inkunga itangwa na Leta mu mashuri; Ababyeyi batanga 12,000frw mu gihembwe, Leta igatanga 56frw ku mwana ku munsi 10. U ko ibikorwaremezo (amazi, amashanyarazi, umuyoboro wa Interineti n’ibibuga by’imikino) byakwirakwijwe mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; A mazi mu bigo by’amashuri no Ikiciro Umubare Ibifite ijanisha Ibidafite amazi ijanisha w’ibigo amazi 1 Amashuri 69 29 42% 40 58% abanza gusa 2 9&12ybe 34 13 38% 20 62% 3 Amashuri 9 8 88.9% 1 11.1% yisumbuye 4 TVETschools 9 9 100% 0 0% Igiteranyo 121 60 49.6% 61 50.4% Amashanyarazi no Ikiciro Umubare Ibifite ijanisha Ibidafite ijanisha w’ibigo amashan amashanyaraz yarazi i 1 Amashuri 69 37 53.6% 32 46.4% abanza gusa 2 9&12ybe 34 27 79.4% 7 20.6% 3 Secondary 9 9 100% 0 0% 4 TVET 9 9 100% 0 0% Schools Igiteranyo 121 82 67.8% 39 32.2% Umuyoboro wa internet no Ikiciro Umubare Ibifite ijanisha Ibidafite ijanisha w’ibigo umuyoboro umuyoboro wa internet wa internet 1 Amashuri 69 0 0% 69 100% abanza gusa 2 9&12ybe 34 15 44.1% 19 55.9%
Recommend
More recommend