REPUBULIKA YU RWANDA INTARA YI BURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO - - PDF document

repubulika y u rwanda intara y i burengerazuba akarere ka
SMART_READER_LITE
LIVE PREVIEW

REPUBULIKA YU RWANDA INTARA YI BURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO - - PDF document

REPUBULIKA YU RWANDA INTARA YI BURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO ISHUSHO YUBUREZI MU KARERE KA NGORORERO Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara yIburengerazuba, gafite imirenge 13,utugari 73,imidugudu 419. Gafite


slide-1
SLIDE 1

REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’IBURENGERAZUBA AKARERE KA NGORORERO ISHUSHO Y’UBUREZI MU KARERE KA NGORORERO Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, gafite imirenge 13,utugari 73,imidugudu 419. Gafite ibigo by’amashuri 121 harimo 69 by’amashuri abanza gusa, 34 bya 9&12ybe, 9 by’amashuri yisumbuye na 9 by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Abanyeshuri mu mashuri y’inshuke 11408, mu mashuri abanza 78,889, mu mashuri yisumbuye 15,159 na 2347 mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

  • 1. Uko ubucucike buhagaze mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

Mu mashuri y’incuke bitewe no kutagira ibyumba by’amashuri bihagije ahenshi abana bicara ari babiri ku ntebe (chaise) aho ziri,ahatari intebe bicara ku mikeka. Ahatari ibyumba by’amashuri ku kigo k’ishuri hakoreshwa insengero. Mu mashuri abanza muri rusange ubucucike bugaragara cyane mu mwaka wa kane n’uwa gatanu bitewe na gahunda ya single shift yatumye ibyumba biba bike. Ku bindi bigo hagenda haboneka ubucucike mu myaka itandukanye (urugero : EP GATOVU hari abanyeshuri 75 mu cyumba, EP KABINGO ni 78 mu cyumba kimwe, GS RUSUSA 63 mu cyumba kimwe ,GS RWILI 102 mu cyumba, GS KAVUMU A 83 mu cyumba kimwe muri P3). Mu mashuri yisumbuye ubucukike buri mu mwaka wa mbere,uwa kabiri n’uwa gatatu bitewe n’abana benshi bagiye mu mashuri yisumbuye mu myaka itatu ishize, (urugero: GS KANOGO ni 75 mu cyumba muri S1,GS RUHUNGA C 70 mu cyumba muri S1, GS RWILI 60 mu cyumba muri S1 ,GS KIGALI 76 mu cyumba muri S2, GS RUSUSA 73 mu cyumba muri S3.

  • 2. Umubare w’abana bagejeje igihe cyo kwiga amashuri y’inshuke n’umubare

w’abari mu ishuri Abari mu mashuri y’inshuke ni abahungu 5517, abakobwa 5891 bose ni 11408. Haracyegeranywa imibare y’abana bagombye kujya mu mashuri y’inshuke kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bose bajyeyo.

  • 3. Uko integanyanyigisho yubahirizwa mu gihe cyo gutegura amasomo no mu gihe

cyo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; Integanyanyigisho irubahirizwa. Abarimu bakora isaranganyamasomo (scheme of work) n’imbata y’isomo (lesson plan) bishingiye ku nteganyanyigisho. Mu kwigisha hakoreshwa uburyo bwo kwigisha bushingiye ku munyeshuri. Uburyo bwo kubaza (assessment) bushingiye ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi (Comprehensive assessment).

slide-2
SLIDE 2

Gusa integanyanyigisho ntirubahirizwa 100% bitewe n’amahugurwa ku barimu n’imfashanyigisho bidahagije.

  • 4. uko Iteka rya Minisitiri nº006/2016 ryo kuwa 08/01/2016 rigena inyigisho

zigishwa, amasaha y’ingengabihe n’ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayihariye ryubahirizwa; Inyigisho zirubahirizwa, amasaha y’ingengabihe ndetse n’indimi zikoreshwa birubahirizwa. Gusa mu mashuri yigenga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bigisha mu cyongereza uretse isomo ry’Ikinyarwanda.

  • 5. uko ubwitabire bw’abarimu buhagaze n’impamvu z’ingenzi zikunda gutuma

basiba akazi; Abarimu bitabira akazi kandi ku gihe,uretse ko hari abakererwa n’abasiba. Abasiba akazi baba bafite impamvu zamenyeshejwe abayobozi b’ibigo by’amashuri. Abasiba nta mpamvu bakarakurikiranwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Zimwe mu mpamvu zituma abarimu basiba ni izi zikurikira: Kurwaza abana ku bagore, kujya kuri banki gushaka inguzanyo zitandukanye ( inguzanyo y’igihe kirekire (credit ordinaire), inguzanyo ku mushahara (avance sur salaire), ingoboka ( emergence loan),imanurambabura (decouvert),uburwayi, inama zinyuranye bitewe n’inshingano zitandukanye (Inama Njyanama, Abunzi, Komite y’ubuzima mu bigo nderabuzima, Inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye,…) ibibazo by’imiryango (social issues),…..

  • 6. uko ubwitabire bw’abanyeshuri buhagaze n’impamvu z’ingenzi zituma basiba

ishuri; Abanyeshuri bitabira ishuri kuri 98%. Zimwe mu mpamvu zituma abanyeshuri basiba ni izi zikurikira: kutagira ibikoresho by’ishuri, kujya gukorera amafaranga, gusigarana abana barumuna babo, ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo ku buryo batamenya ko basibye ishuri.

  • 7. uko imibare y’abana bata ishuri ihagaze mu mashuri y’inshuke, abanza

n’ayisumbuye; Abanyeshuri bataye ishuri muri 2019: Amashuri abanza: 1161, amashuri yisumbuye: 459, bose 1620 Impamvu zitera abana guta ishuri muri rusange ni izi zikurikira:

  • 1. Ubukene bw’imiryango butuma abana bajya gushaka akazi hirya no hino
  • 2. Amakimbirane mu miryango bituma abana batabona ibikoresho by’ishuri bakagira

n’imibereho mibi

  • 3. Imiryango yimukira mu tundi turere bikaba bitoroshye kumenya ko biga
  • 4. Urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri cyane cyane mu mashuri y’uburezi

bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12

  • 5. Imyumvire mike y’ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo ku buryo iyo batagiye kwiga

batabikurikirana ngo babifatire ikemezo cyo kubohereza ku ishuri

slide-3
SLIDE 3

Ingamba zo gukumira guta ishuri:

  • Gushishikariza ababyeyi gushaka imirimo ibyara inyungu kugira ngo abana babo bage ku

ishuri aho kujya gukorera amafaranga

  • Gukora ubukangurambaga ku bantu bakoresha abana bataye ishuri bakabohereza ku

ishuri, abatabikoze bakabihanirwa

  • Gukumira abana barema amasoko
  • Gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu miryango
  • Gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushaka uburyo bwo kugoboka abana bava mu

miryango ikennye batagira ibikoresho by’ishuri

  • Gukomeza gukangurira ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo
  • Gusaba Leta gufasha Akarere hakubakwa ibigo by’amashuri bishya mu rwego rwo

kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku ishuri

  • Gukomeza guteza imbere gahunda ya school feeding
  • 8. Uko gufatira ifunguro ku ishuri bihagaze ku banyeshuri biga mu mashuri

y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12; Uko ubwitabire bwa gahunda ya school feeding muri 9&12ybe bwari buhagaze mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2019:  Ibigo by’amashuri biri muri gahunda ya school feeding: 36  Abanyeshuri bagomba gufata ifunguro rya saa sita: 13,395  Abanyeshuri bafata ifunguro rya saa sita : 11,448 bangana na 85%  Abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri: 8285  Abanyeshuri bafatira ifunguro rya saa sita mu rugo: 3163  Abanyeshuri badafata ifunguro rya saa sita: 1947 bangana na 15% Ibibazo biri muri gahunda ya school feeding:

  • 1. Imyumvire y’ababyeyi bamwe ikiri hasi kuri gahunda ya school feeding aho badatangira

abana babo umusanzu usabwa

  • 2. Abanyeshuri bavuga ko bafatira ifunguro rya saa sita mu rugo hakaba nta wakwemeza

ko barifata cyangwa batarifata

  • 3. Abana baturuka mu miryango ikennye badashobora kubona umusanzu usabwa bityo

ntibafate ifunguro saa sita

  • 4. Aho gutekera hatameze neza
  • 5. Aho kurira hadakwiye kuko ahenshi abanyeshuri barira mu byumba by’amashuri bikaba

ari nabyo bigiramo harimo n’abatariye

slide-4
SLIDE 4

Ingamba zo guteza imbere gahunda ya school feeding: Gukomeza gukangurira ababyeyi gutanga umusanzu wa school feeding Gukangurira ababyeyi gushaka imirimo ibyara inyungu kugira ngo babone aho bakura umusanzu wa school feeding Gusaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa kubaka ibikoni n’aho gufatira ifunguro ku bigo bya 9&12ybe.

  • 9. Uruhare rw’ababyeyi mu kunganira inkunga itangwa na Leta mu mashuri;

Ababyeyi batanga 12,000frw mu gihembwe, Leta igatanga 56frw ku mwana ku munsi

  • 10. Uko ibikorwaremezo (amazi, amashanyarazi, umuyoboro wa Interineti n’ibibuga

by’imikino) byakwirakwijwe mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye; Amazi mu bigo by’amashuri no Ikiciro Umubare w’ibigo Ibifite amazi ijanisha Ibidafite amazi ijanisha 1 Amashuri abanza gusa 69 29 42% 40 58% 2 9&12ybe 34 13 38% 20 62% 3 Amashuri yisumbuye 9 8 88.9% 1 11.1% 4 TVETschools 9 9 100% 0% Igiteranyo 121 60 49.6% 61 50.4% Amashanyarazi no Ikiciro Umubare w’ibigo Ibifite amashan yarazi ijanisha Ibidafite amashanyaraz i ijanisha 1 Amashuri abanza gusa 69 37 53.6% 32 46.4% 2 9&12ybe 34 27 79.4% 7 20.6% 3 Secondary 9 9 100% 0% 4 TVET Schools 9 9 100% 0% Igiteranyo 121 82 67.8% 39 32.2% Umuyoboro wa internet no Ikiciro Umubare w’ibigo Ibifite umuyoboro wa internet ijanisha Ibidafite umuyoboro wa internet ijanisha 1 Amashuri abanza gusa 69 0% 69 100% 2 9&12ybe 34 15 44.1% 19 55.9%

slide-5
SLIDE 5

3 Amashuri yisumbuye 9 9 100% 0% 4 TVET schools 9 7 77.8% 2 22.2% Igiteranyo 121 31 25.6% 90 74.4% Ibibuga by’imikino no Ikiciro Umubare w’ibigo Ibifite ibibuga by’imikino ijanisha Ibidafite ibibuga by’imikino ijanisha 1 Amashuri abanza gusa 69 2 2.9% 67 97.1% 2 9&12ybe 34 0% 34 100% 3 Amashuri yisumbuye 9 4 44.4% 5 55.6% 4 TVET schools 9 4 44.4% 5 55.6% Igiteranyo 121 10 8.3% 111 91.7%

  • 11. Ibikoresho by’ikoranabuhanga;

Ibigo 54 by’amashuri abanza byahawe OLPC 8212 Ibigo 28 by’amashuri yisumbuye byahawe laptops/posotivo mu rwego rwa smart classrooms.

  • 12. Uko imfashanyigisho n’integanyanyigisho bikwirakwizwa mu mashuri

Zitangwa na MINEDUC, REB, WDA/RP n’abafatanyabikorwa babo aribo USAID SOMA UMENYE, MUREKE DUSOME, SAVE THE CHILDREN na BLF. Ibitabo biracyari bike uretse iby’ikinyarwanda mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri banza aho buri mwana afite igitabo ke ,ibyo bitabo bikaba bayaratanzwe n’Umushinga USAID SOMA UMENYE mu bigo byose by’amashuri abanza byo mu Karere ka Ngororero.

  • 13. Imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo mu myigire yabo muri rusange;
  • Ibikorwaremzo by’amashuri ntibibafasha kujya mu ishuri (imitere y’inyubako

n’aho ziherereye: amashuri yubatse mu misozi ku buryo abafite ubumuga bw’ingingo batahagera ku buryo bworoshye ndetse no ku mashuri hakaba hakigaragara inzira zitaborohereza kujya mw’ishuri).

  • Abarimu badafite ubumenyi buhagije ku buryo bwo kwita ku bafite ubumuga

butandukanye cyane cyane cyane abatumva,abatabona,abatavuga n’abafite ubumuga bukomatanyije (imvugo y’amarenga, inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona, uburezi budaheza,…)

  • Imyumvire y’ababyeyi badashaka kugaragaza ko bafite abana bafite ubumuga
slide-6
SLIDE 6
  • 14. Uko imitsindire y’abana mu mashuri abanza n’ayisumbuye ihagaze mu myaka

itatu (3) ishize; Umwaka w’amashuri wa 2017 Ikiciro Abakoze ikizamini Divi sion I % Divi sion II % Divi sion III % Divi sion IV % Divi sion V % P6

8781 57 0.65 970 11.05 2346 26.72 3207 36.52 2201 25.17

S3

2207 168 7.61 371 16.81 439 19.87 1042 47.21 187 8.47

Umwaka w’amashuri wa 2018 Ikiciro Abakoze ikizamin i Divi sion I % Divi sion II % Divi sion III % Divi sion IV % Divi sion V % P6

9786 15 0.15 468 4.78 2033 20.77 3460 35.36 3810 38.93

S3

2419 202 8.35 247 10.21 319 13.19 1218 50.35 433 17.90

INCAMAKE Y’IMITSINDIRE 2017 NA 2018 Umwaka Ikiciro Abakoze ikizamini abatsinz e Ijanisha abatsinzwe ijanisha 2017 Primary 8781 6580 74.93% 2201 25.17% O level 2207 2020 91.53% 187 8.47% 2018 Primary 9786 5976 61.17% 3810 38.93% O level 2419 1986 82.10% 433 17.90%

  • 15. Ahakigaragara ikibazo cy’abana bagikora ingendo ndende bagana ishuri.

Umurenge Ahagaragara icyo kibazo BWIRA Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bajya muri 12ybe kuri GS BUNGWE bavuye mu Kagari ka Gashubi bakora urugendo rurenze km25 kujya ku ishuri no kuvayo Abanyeshuri bo mu mashuri abanza baturuka mu Kagari ka Cyahafi bakajya kwiga kuri EP RUHINDAGE na GS BUNGWE bakora urugendo rurenze km 6 kujya ku ishuri no kuvayo GATUMBA Abanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS MUHORORO bakora urugendo rurenze km15 kujya ku ishuri no kuvayo HINDIRO Abanyeshuri bajya kuri EP MURAMBA baturutse ahitwa GASOVU bakora urugendo rurenze km5 kujya ku ishuri no kuvayo KABAYA Abajya kuri 12ybe kuri GS KINANIRA baturutse MWENDO,KABAYA,GASEKE,NYAMUGEYO bakora urugendo rurenze km30 kujya ku ishuri no kuvayo

slide-7
SLIDE 7

KAGEYO Abajya muri 12YBE kuri GS KAMASHI bavuye Gitwa,Rurimba, Kageshi bakora urugendo hagati ya km 10 na 25 kujya ku ishuri no kuvayo, Abanyeshuri baturuka Nyaruzenga mu Kagari ka Kirwa bajya kwiga kuri EP KABINGO bakora urugendo rurenze km 6 kujya ku ishuri no kuvayo Abana baturuka mu cyakabiri bajya Nyagasozi,Rurimba cyangwa GS KAMASHI bakora urugendo rurenze km 5 kujya ku ishuri no kuvayo Abana bajya kuri EP GATOVU cyangwa EP GIHONGA baturutse SUTI bakora urugendo rurenze km 5 kujya ku ishuri no kuvayo KAVUMU Abajya kwiga muri 12ybe kuri GS KAVUMU A baturutse Ruherahere, GITWA, Mutake,Bereshi bakora urugendo rurenze km 20 kujya ku ishuri no kuvayo MATYAZO Abanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS MUNINI baturutse hafi ya Rubagabaga,KASEKE no hirya y’ibiro by’Umurenge wa Matyazo bakora urugendo rurenze km 20 kujya ku ishuri no kuvayo Abana bajya kwiga mu mashuri abanza kuri EP Gashonyi na GS Munini baturutse ahitwa Rusororo bakora urugendo rurenze km 5 kujya ku ishuri no kuvayo Abana bajya kwiga GS MURAMBA B baturutse MURAGO bakora urugendo rurenze km 7 kujya ku ishuri no kuvayo MUHANDA Abanyeshuri bajya muri 12YBE kuri GS RWILI baturutse Rubaya bakora urugendo rurenze km 6 kujya ku ishuri no kuvayo Abanyeshuri bajya kwiga mu mashuri abanza kuri GS RWILI,MAGABA na BIHANDAGARA baturutse ahitwa MUSHISHIRO bakora urugendo rurenze km 6 kujya ku ishuri no kuvayo MUHORORO Abanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS KANOGO baturutse GIHIRYI,RONGI na RUBOKO bakora urugendo rurenze km 15 kujya ku ishuri no kuvayo Abana bava hafi ya Nyabarongo bakajya kwiga kuri EP RONGI na EP RUBOKO bakora urugendo rurenze km 10 kujya ku ishuri no kuvayo NDARO Abanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS GASAVE bavuye KIBANDA bakora urugendo rurenze km 20 kujya ku ishuri no kuvayo, Abanyeshuri bajya kwiga mu mashuri abanza kuri GS GASAVE baturutse Birima na GISEKE bakora urugendo rurenze km 10 kujya ku ishuri no kuvayo , Abajya kwiga GS RUSEBEYA na NTOBWE bavuye GAHUNGA bakora urugendo rurenze km 6 kujya ku ishuri no kuvayo Abajya kwiga kwiga GS KIBANDA baturutse KAMINA bakora urugendo rurenze km 10 kujya ku ishuri no kuvayo NGORORERO Abanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS RUHUNGA C baturutse KIZIGURO,NGANZO,BUTEZI bakora urugendo rurenze km 20 kujya ku ishuri no kuvayo NYANGE Aabanyeshuri bajya muri 12ybe kuri GS KIGALI bavuye Vuganyana, Kabaga na Ruganda bakora urugendo rurenze km 30 kujya ku ishuri no kuvayo SOVU Abajya muri 12ybe kuri GS MAHEMBE bavuye Musenyi na Nyabipfura bakora urugendo rurenze km 25 kujya ku ishuri no kuvayo

slide-8
SLIDE 8

AMASHAMI (COMBINATION) ARI MURI 12YBE NO UMURENGE IKIGO AMASHAMI 01 BWIRA GS BUNGWE LKK 02 GATUMBA GS MUHORORO MCB,HEG,LKK 03 HINDIRO GS HINDIRO LFK,HEG,MEG 04 KABAYA GS KINANIRA MCB,HEG,LKK 05 KAGEYO GS KAMASHI HEG 06 KAVUMU GS KAVUMU A MCB,HEG,LFK 07 MATYAZO GS MUNINI MCE,HEG,EKK 08 MUHANDA GS RWILI MCB,MEG,EFK 09 MUHORORO GS KANOGO MPG,HEG 10 NDARO GS GASAVE PCM,HEG,LFK 11 NGORORERO GS RUHUNGA C MEG,HEG,LFK 12 NYANGE GS KIGALI HEG,LFK 13 SOVU GS MAHEMBE MCB,HEG,LFK LKK: Literature inEnglish- Kiswahili-Kinyarwanda MCB: Mathematics- Chemistry-Biology HEG: History-Economics-Geography MEG: Mathematics-Economics-Geography MCE: Mathematics- Computer Sciences-Economics EFK: English-French-Kinyarwanda MPG: Mathematics- Physics-Geography LFK: Literature in English- French-Kinyarwanda Bikorewe I Ngororero,kuwa 06/02/2020 HABARUREMA Denys Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ngororero